Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Mu mukino watangiye ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe y’igihugu y’Ubufaransa itsinze ikipe y’igihugu ya Denmark ibitego 2 -1.
Uyu mukino watangiye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ihabwa amahirwe akomeye kuba ya kwegukana amanota 3 kuburyo bworoshye gusa siko byagenze.
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kylian Mbappe gusa ikipe ya Denmark yaje kugombora iki gitego maze abakunzi ba Les Bleus batangira kuribwa n’umutima.
Gusa ubwo umukino waganaga mu marembera n’ubundi Kylian Mbappe yongeye kuba umucunguzi yongera gutsinda igitego cyatanze intsinzi ku ikipe y’igihugu y’Ubufaransa maze Didier Deschamps n’abahungu be bahita bakatisha itike ya 1/8.