Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ikuye intsinzi mu menyo ya rubamba ihita ikatisha itike ya 1/8

Mu mukino watangiye ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe y’igihugu y’Ubufaransa itsinze ikipe y’igihugu ya Denmark ibitego 2 -1.

Uyu mukino watangiye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ihabwa amahirwe akomeye kuba ya kwegukana amanota 3 kuburyo bworoshye gusa siko byagenze.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kylian Mbappe gusa ikipe ya Denmark yaje kugombora iki gitego maze abakunzi ba Les Bleus batangira kuribwa n’umutima.

Gusa ubwo umukino waganaga mu marembera n’ubundi Kylian Mbappe yongeye kuba umucunguzi yongera gutsinda igitego cyatanze intsinzi ku ikipe y’igihugu y’Ubufaransa maze Didier Deschamps n’abahungu be bahita bakatisha itike ya 1/8.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO