Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa itanze ubutumwa bukomeye yiyunga kuri Argentine n’Ubuholandi bagera muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa itanze ubutumwa bukomeye aho ibashije gutsinda irusha cyane ikipe y’igihugu ya Pologne aho iyitsinze ibitego 3-1.
Ubufaransa bwa Didier Deschamps bwatangiye iki gikombe cy’Isi bwugarijwe n’imvune gusa magingo aya iyi kipe itangiye gufatisha bikomeye.
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ije yiyongera kuri Argentine yatsinze Australia ndetse
n’Ubuholandi busezerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu ikipe ya Argentine, Ubufaransa hamwe n’Ubuholandi niyo makipe amaze kwizera gukina imikino ya 1/4 muri iki gikombe cy’Isi mu gihe andi makipe atarakina imikino yayo.
Klyian Mbappe akomeje kwitwara neza nyuma yo kongera gutsinda ibitego bigera kuri 2 ndetse rutahizamu Olivier Giroud nawe yaciye agahigo aba rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.