Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe y’igihugu y’Ubuyapani mu mukino wari urimo ishyaka ryinshi butamaje Ubudage ku ntsinzi y’ibitego 2-1 aho ibitego byombi bibonetse mu gice cya Kabiri cy’umukino.
ni umukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda z’umugoroba aho ikipe y’igihugu y’Ubudage yarushaga Ubuyapani ndetse byatumye iyi kipe ibona Penaliti ku ikosa umunyezamu w’Ubuyapani yari akoze maze umukinnyi wa Manchester City Iker Gindogan yinjiza neza iyi penaliti.
Nyamara mu gice cya Kabiri ikipe y’igihugu y’Ubuyapani yahinduye imikinire itangira gukina umukino urimo ishyaka no gushyira hamwe bituma iyi kipe ibasha kugombora igitego ndetse biyishoboza no gutsinda igitego cya Kabiri.
Kuri ubu imikino y’igikombe cy’Isi ikomeje kubamo gutungurana kuko ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Argentine ya Lionel Messi nayo yaje gutakaza umukino aho yatsinzwe na Saudi Arabia.