Ikipe y’igihugu ya Cameroun yanditse amateka iba ikipe ya mbere muri Afurika yivuganye Brazil mu gikombe cy’Isi

Mu mukino wabaga mu ijoro ryakeye ikipe y’igihugu ya Cameroun yatunguranye cyane maze yihererana Brazil iyinyabika igitego 1-0 mu mikino yasozaga amatsinda mu gikombe cy’Isi.

Cameroun yagiye gukina uyu mukino ntacyo ihomba ndetse nta n’umwe wari witeze ko iyi kipe ya Rigobert Song ishobora kwivugana ikipe y’igihugu ya Brazil kandi ariyo kipe ihabwa amahirwe.

Ikipe y’igihugu ya Cameroun ysherukaga kongera gutsinda Brazil mu mwaka wa 2003 ndetse icyo gihe umutoza wayo ubu Rigobert Song yari Kapiteni w’iyi kipe.

Kuri ubu nubwo ikipe y’igihugu ya Cameroun yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi gusa nanone yishimiye bikomeye uburyo yivuganye ikipe ya Brazil kandi ariyo benshi batinya muri iki gikombe cy’Isi.



Iki gihe nibwo nanone Cameroun yatsinze Brazil ubwo Rigobert Song yari Kapiteni wa Cameroun 2003

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO