Ikipe y’igihugu ya Ghana yatangaje ko izihorera kuri Uruguay

Ibi bije nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Uruguay yasezereye Ghana mu gikombe cy’isi cya 2010 muri Afurika y’epfo nyuma dore ko Louis Suarez icyo gihe yakujemo umupira ukuboko.

Mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyabereye muri Afurika y’epfo ikipe ya Ghana habuze gato ngo isezerere ikipe y’igihugu ya Uruguay gusa umukinnyi Louis Suarez aza gukuzamo umupira ukuboko maze ahabwa ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga.

Ikipe y’igihugu ya Ghana yahise ihabwa penaliti maze umukinnyi Assamuah Gyan aza kuyihusha bituma bajya mu minota y’inyongera ariko n’ubundi amakipe yombi yakomeje Kugwa miswi maze bajya muri penaliti za kamarampaka bituma ikipe y’igihugu ya Ghana isezererwa kuri penaliti 4-2.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abanya Ghana bose banga umukinnyi Louis Suarez kuko bavuga ko iyo adakuzamo umupira intoki ngo abuze igitego kwinjira ikipe y’igihugu ya Ghana yari guhita ikomeza muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi.

Gusa kuri ubu umukinnyi Louis Suarez nawe agomba kuba yongera guhura n’ikipe y’igihugu ya Ghana gusa umuyobozi uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana yatangaje ko biteguye kwihorera kuri Uruguay.

yagize ati" Tugomba kwihorera bikomeye kuri iyi kipe ndetse turumva dufite ubwira n’amashyushyu menshi yo kongera guhura nabo nyuma y’imyaka isaga 12 twiteguye kubatsinda tukabihoreraho kandi twiteguye kubigeraho nta kabuza.

Kuri ubu Ibihugu bitanu bikomoka muri Afurika nibyo bizitabira iki gikombe cy’isi kigomba kubera muri Qatar muri uyu mwaka wa 2022 turimo ndetse ibyo bihugu ni ibi bikurikira:

1.Senegal
2.Morocco
3.Tuniziya
4.Ghana
5.Cameroun.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO