Ikipe y’igihugu ya Portugal yanyomoje ibinyamakuru birimo guharabika Cristiano Ronaldo

Ibitangazamakuru bitandukanye byandikirwa mu gihugu cya Portugal byamaze kunyomoza amakuru yavugaga ko Cristiano yari agiye kuzinga ibikapu agasiga bagenzi be ubwo ikipe y’igihugu ya Portugal yakinaga n’Ubusuwisi ubwo byavugaga ko yababajwe no kudashyirwa mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.
Amakuru yavugaga ko Ronaldo nyuma yo kumenya ko atari kubanza mu kibuga ubwo ikipe y’igihugu ya Portugal yari igiye gukina n’Ubusiwisi ngo uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yashatse kuzinga ibikapu kubera kwivumbura ko atabanje mu kibuga.
Ishyirahamwe rya ruhago muri Portugal ryahakanye ayo makuru avuga ko Cristiano Ronaldo yavuze ko arava mu gikombe cy’isi nyuma yo kumenya ko atari kubanza mu kibuga bitewe nibyo yari aganiriye n’umutoza w’ikipe y’igihugu.
Itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryagize riti: "Amakuru yasohotse kuri uyu wa kane avuga ko Cristiano Ronaldo yavuze ko azava mu ikipe y’igihugu ubwo yaganiraga na Fernando Santos, umutoza w’igihugu.
Uyu mukinyi w’imyaka 37 yari ku ntebe ubwo umusimbura we Goncalo Ramos yatsindaga ibitego 3 ageza muri kimwe cya kane cy’irangiza Portugal aho izahura na Marocco.
Cristiano Ronaldo ntabwo yigeze ashaka kuzinga ibikapu ngo asige ikipe y’igihugu ya Portugal nk’uko byari byatangajwe.