Ikipe y’igihugu ya Senegal yatangiye imyitozo yayo muri Qatar aho hatagaragayemo rutahizamu Sadio Mane

Amakipe amwe namwe yamaze gusesekara mu gihugu cya Qatar aho kuri ubu iminsi ibarirwa ku ntoki ndetse mu makipe yatangiye imyitozo harimo n’ikipe ya Senegal nubwo bwose iyi myitozo itagaragayemo Sadio Mane.

Ikipe y’igihugu ya Senegal ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwitwara neza ugereranyije n’andi makipe yose aturuka muri Afurika ndetse ibi bijyanye n’abakinnyi aya makipe afite agomba kubahagararira.

Icyakora n’ubwo Senegal ihabwa amahirwe gusa hari benshi bakomeje kubabazwa n’imvune ya Kapiteni wabo Sadio Mane kugeza ubu nubwo agaragara ku rutonde Senegal yatanze gusa ntabwo uyu mugabo yigeze agaragara mu myitozo ya mbere ikipe ye yakoreye ku munsi w’ejo muri Qatar.

Ku munsi w’ejo nibwo Senegal yakoze imyitozo yabo yambere aho kuwa Mbere bafite umukino ukomeye bagomba kuzakina n’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO