Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umukino watangiye ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice z’ijoro ku munsi wo kuwa gatandatu watangiye amakipe yombi ahanganye bikomeye nub2wo bwose Algeria yakiniraga imbere y’abafana bayo gusa amakipe yombi yarahanganye kugeza nta nimwe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.
Ku mukino wabereye ku kibuga kitiriwe Nelson Mandela mu majyepfo y’umujyi wa Algiers mu gihugu cya Algeria warangiye senegal ihatambukanye umucyo nubwo bwose itari imbere y’abafana bayo.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe byatumye Senegal ikomeza kwandika amateka dore ko yaherukaga no kwegukana igikombe cya Afurika (CAN)aho iki gikombe yari yagitwaye ikipe y’igihugu ya Misiri.
Mbere y’umukino Senegal yabanje kwifotoza.
Algeria nayo yabanje kwifotoza mbere yo gutangira umukino.
Abahanzi bari babukereye basusurutsa abafana mbere y’umukino.
Iyi niyo stade yakiniweho uyu mukino wa nyuma wa CHAN.
Ikipe y’igihugu ya Algeria yababajwe no kudatwara igikombe cya CHAN.
Ikipe y’igihugu ya Senegal yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kwegukana CHAN 2023 aho yabigezeho nyuma yo gutsindira Algeria kuri Penariti imbere y’abafana bayo.