Ikipe ya APR FC ikomeje gutera inshuro andi makipe mu kugura abakinnyi b’indobanure

Ikipe ya APR FC ikomeje gutera inshuro andi makipe hano mu Rwanda mu bijyanye no kugura abakinnyi b’Ababanyarwanda b’indobanure ndetse kuri ubu yamaze kwibikaho umukinnyi Ishimwe Fiston.

Amakuru yizewe aturuka mu ikipe ya APR FC avuga ko uyu musore Ishimwe Fiston yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano agera ku myaka ibiri aho aje muri iyi kipe aturutse mu ikipe ya Marine FC.

Fiston Ishimwe asinyiye ikipe ya APR FC nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino aho yabashije kurunguruka mu izamu inshuro zigera kuri 11 ndetse abasha no kugeza imipira 12 ku bakinnyi yabashije kuvamo ibitego.

Fiston yamenyekanye cyane mu ikipe ya Intare FC ndetse yavuyemo yerekeje mu ikipe ya Marine Fc ndetse byabaye ngombwa ko yitwara neza aza guhabwa amasezerano y’imyaka 2.

Magingo aya ikipe ya APR FC ikomeje kugaragaza ubushake no gutsimbarara kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi mukuri w’iyi kipe Lt Gen Mubarak Muganga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO