Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko amakuru yose avugwa ko iyi kipe yatandukanye n’umutoza wayo Adil ngo ari ibihuha.
Ikipe ya APR FC yahagaritse umutoza wayo Adil mu gihe kingana n’ukwezi aho ngo yazize imyitwarire mibi ndetse n’umusaruro udashimishije.
Gusa amakuru yakomeje gukwirakwira ku bwinshi avuga ko uyi kipe ngo yaba yasezereye umutoza Adil.
Icyakora ubuyobozi bwa bw’iyi kipe bwasohoye itangazo rivuga ko ayo makuru ari ibihuha nubwo abenshi bemeza ko ikibazo ari igihe.
Ni mugihe Kandi bikomeje kuvugwa ko uyu mutoza hamwe n’abajyanama be ngo baba biteguye kujyana iyi kipe y’ingabo mu nkiko bijyanye nuko ngo yamusuzuguye ikamuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko umwanya uwo ariwo wose n’ubundi iyi kipe ishobora gusohora itangazo ryemeza ko yasezereye uyu mutoza.