Ikipe ya AS Kigali yambuye umwanya wa kane ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Gicumbi FC

Iyi kipe ya AS Kigali itsinze ikipe ya Gicumbi FC bituma ikura Rayon Sports ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, Ni nyuma yaho AS Kigali itsinze Gicumbi FC ibitego 2-0.

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje aho hakinwe imikino ibiri isoza umunsi wa 21 wa shampiyona.

Ikipe ya AS Kigali yari ku mwanya wa gatanu mbere y’uyu mukino naho ikipe ya Gicumbi FC yabarizwaga ku mwanya wa nyuma.

Igitego kimwe rukumbi nicyo cyatandukanyije izi mpande zombi nyuma y’aho umukinnyi Shabban Hussein Tchabalala yatsinze igitego ku munota wa 15 w’umukino ndetse uyu mukino uza kurangira utyo.

Bitumye AS Kigali irara ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo aho ifite amanota 35 ikayanganya na Rayon Sports kuri ubu ihise ifata umwanya wa gatanu kuberako ikipe ya AS Kigali yizigamye ibitego 12 naho Rayon Sports kuri ubu izigamye ibitego 4 gusa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO