Ikipe ya Arsenal biravugwa ko ubu yifuza bikomeye umukinnyi wa Athletico Madrid Joao Felix ariko akaza nk’intizanyo

Ikipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Mikel Arteta kuri ubu ikomeje gahunda yo gushaka uburyo yakwibuka nyuma y’imvune ya Rutahizamu Gabriel Jesus ndetse kuri ubu ngo irimo kwifuza umukinnyi wa Athletico Madrid Joao Felix akaza mu kwezi Kwa mbere nk’intizanyo.

bitangazamakuru bitandukanye byandikirwa ku mugabane w’i Burayi byakomeje kwandika ko Joao Felix ngo atishimye cyane muri Athletico Madrid ndetse ubu ngo Arsenal igeze kure mu biganiro yifuza uyu musore ku ntizanyo.

Ni mugihe Kandi Arsenal ikomeje gushaka abandi bakinnyi barimo Adrien Rabiot,Mudryk n’abandi batandukanye.

Kuri ubu Arsenal iyoboye shampiyona y’u Bwongereza Premier League aho igomba gusubukura kuri uyu wa Mbere ikina n’ikipe ya Westham.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO