Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe ya Arsenal kuri ubu iyiboye shampiyona y’Ubwongereza ikomeje kwiruka inyuma y’umukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira ariwe Moises Caisedo usanzwe akinira ikipe ya Brighton gusa iyi kipe yamaze kwanga igiciro cya Miliyoni 70 z’Ama Pound zatanzwe na Arsenal.
Nubwo Brighton yagaragaje ko itifuza kugurisha Moises Caisedo gusa iyi kipe yagaragaje ko yiteguye kuba yakomeza gukina itamufite nk’uko byatangajwe n’umutoza mukuru w’iyi kipe avuga ko nta mukinnyi kampara uri muri iyi kipe.
Ikipe ya Arsenal yamaze gutanga Miliyoni 70 z’Ama Pound icyakora iyi kipe yahise ifata umwanzuro maze ihakana yivuye inyuma.
Isoko ry’igura n’igurishwa mu gihugu cy’Ubwongereza rigomba gufunga kuri uyu wa kabiri w’icyi cyumweru ku isaha ya saa tanu z’ijoro ndetse Arsenal irimo kwifuza ko iri soko ryafunga imaze kubona umukinnyi wugarira kandi ukomeye cyane.
Ikinyamakuru Sky Sports cyatangaje ko kuri ubu iyi kipe yiteguye kugumana uyu mukinnyi ndetse inakomeza ivuga ko badafite igihunga cyo kumugurisha.