Ikipe ya Arsenal irimo kugera amajanja undi mukinnyi ukomeye

Magingo aya ikipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Mikel Arteta ikomeje gutangaza ko ikiri ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Kuri ubu Arsenal iyoboye shampiyona y’Igihugu y’Ubwongereza Premier League aho iza ku mwanya wa mbere ikaba ifite amanota y’imbumbe uko ari 9 ku 9 ndetse ikaba inazigamye ibitego 7.

Iyi kipe ikomeje urugendo rwo kwiyubaka yamaze gutangaza ko ikiri ku isoko aho irimo gushakisha bikomeye umusimbura wa Nicolas Pepe yamaze gutiza ndetse Arteta avuga ko arimo kwifuza abakinnyi batandukanye barimo Pedro Neto ukinira ikipe ya Wolves tubibagiwe Youri Tielmas ukinira ikipe ya Leicister City hamwe na Lucas Paketa ukinira ikipe ya Lion mu gihugu cy’Ubufaransa.

Magingo aya Arsenal ikomeje kwifuza aba bakinnyi kugirango ibashe kugira abo yasinyisha mbere yo gufunga isoko ryo ku mu gabane w’Iburayi ndetse ibi byose ngo igomba kuba yabikoze mbere yo gukina umukino izahuramo n’ikipe ya Fulham kuwa Gatandatu ku kibuga Fly Emirates imbere y’abafana bayo.

Gusa amakuru dukesha 90 Mins avuga ko umutoza Mikel Arteta akomeje gushyira imbaraga cyane ku mukinnyi Pedro Neto ndetse ngo bikaba biteganyijwe ko ashobora gusinya kuri uyu wa gatandatu mbere gato y’umukino wa Fulham.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO