Ikipe ya Arsenal yamaze gucibwa Miliyoni 58 z’Amapawundi kuri rutahizamu Lautaro Martnez

Nyuma yo gukomeza kwitwara neza ikipe ya Arsenal ikomeje gushyira imbaraga mu busatirizi bwayo dore ko yifuza gusohokera ubwongereza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League) iyi kipe rero ikomeje kwifuza Lautaro Martinez.

Ikipe ya Arsenal yamaze kubwirwa n’ikipe ya Inter-Milan ko igomba gutanga miliyoni 58 z’Amapawundi kugirango ibashe kwegukana rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine Lautaro Martinez.

Ibi bije nyuma y’uko ikipe ya Arsenal yifuza kurushaho kwiyubaka dore ko ifite amahirwe menshi yo kwerekeza muri Champions League uyu mwaka ndetse abakinnyi batakira ino kipe yaba umufaransa Alexandre Lacazette hamwe na Eddie kentia bose bagomba gusohoka muri iyi ikipe muri iyi mpeshyi.

Ikipe ya Arsenal ikomeje kuvugwamo abakinnyi yifuza batandukanye bagomba kuza kuyifasha gutaha izamu aho harimo kuvugwamo na Marcos Rashford utishimye mu ikipe ya Manchester aho kuza kwa Cristiano Ronaldo byatumye uyu mwana w’imyaka 24 y’amavuko abura umwanya wo gukina muri iyi kipe.

Ikinyamakuru The Mirror kandi gikomeje gutangaza ko iyi kipe irimo no kwifuza bikomeye Robert Lewandowski usanzwe ukinira ikira ikipe ya Bayern Munich.

Umutoza Mikel Arteta akomeje kuvuga ko yifuza bikomeye Lautero Martinez aho yifuza ko yaza akaziba icyuho cya Alexandre Lacazette ugomba gusohoka muri iyi kipe muri iyi mpeshyi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO