Ikipe ya Arsenal yanditse amateka ny’uma y’aho kapiteni wayo n’umutoza bombi begukanye ibihembo umwe agahiga abatoza undi agahiga abakinnyi

Ikipe ya Arsenal bakunda kwita The Gunners yongeye kwandika amateka akomeye cyane aho kuri ubu umutoza wayo Mikel Arteta yegukanye igihembo gihabwa umutoza wahize abandi mu kwezi gushize ndetse byarangiye na kapiteni w’iyi kipe yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi.

Kuri ubu Arsenal ihagaze neza muri shampiyona y’u Bwongereza aho iri ku mwanya wa Mbere n’amanota agera kuri 44 ndetse iyi kipe ikomeza gutanga icyizere gikomeye ku gikombe cya Shampiyona aho igiheruka mu mwaka wa 2004.

Kapiteni wa Arsenal Martin Odegard nyuma yo kurekurwa na Real Madrid akomeje kwitwara neza ku buryo bufatika aho amaze gutanga imipira 6 yavuyemo ibitego ndetse akabasha no gutsinda ibitego bigera kuri 7 kugeza aho shampiyona igeze.

Umutoza Mikel Arteta nawe muri uyu mwaka w’imikino akomeje kwitwara neza kuko amaze gutsindwa muri shampiyona umukino umwe gusa n’aho yanganyije indi ibiri kugeza uyu munsi.

Arsenal ikomeje gutanga icyizere gifatika muri shampiyona y’u Bwongereza ndetse abenshi bategereje kureba uko igomba kwitwara mu mpera z’iki cyumweru ubweo iraba ihanganye n’ikipe ya Tottenham.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO