ikipe ya Arsenal yasaze yasizoye ku mukinnyi Youri Tielemas aho yifuza kumusinyisha bikiri mu maguru mashya

Umukinnyi Youri Tielemas akomeje kuba umukinnyi wifuzwa bikomye n’umutoza Mikel Arteta aho akomeje kubonwamo igisubizo gikomeye n’uyu mutoza wifuza kuvugurura hagati mu kibuga mu ikipe ya Arsenal.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi ariwe Youri Tielemas yakomeje kuba umukinnyi fatizo ku ikipe ya Leicester City itozwa n’umutoza Brendan Rodgers, gusa magingo aya uyu mukinnyi ibitangazamakuru byinshi bikomeje kuvuga ko agomba kwerekeza mu ikipe ya Arsenal muri iyi mpeshyi.

Bikomeje kuvugwa ko Youri Tielemas agomba kuva mu ikipe ya Leicester City muri uku kwezi kwa Gatandatu, ubwo uyu mukinnyi w’umunyempano ikomeye yaganiraga na Dail Mail yatangaje ko ameze neza mu ikipe ya Leicester City,ndetse anahamya ko iyi kipe yamwakiriye neza kuva ku munsi wa mbere.

Gusa uyu mukinnyi yatangaje ko kuva yagera mu ikipe ya Leicester City ku munsi wa mbere yamwakirije amaboko yombi , gusa nanone yavuze ko adashobora kwirengagiza ko ashobora kubona andi mahirwe afite aho ahuriye n’impano ye.

Umunyamakuru ukomeye witwa Fabrizio Romano yatangaje ko ikipe ya Arsenal ifite amahirwe akomeye yo kubona umukinnyi Youri Tielemas ndetse n’uwahoze ari umukinnyi ukomeye cyanemu ikipe ya Aston Villa witwa Darren Bent yatangaje ko Youri Tielemas ashobora kwitwara neza mu ikipe ya Arsenal mu gihe yaramuka ayerekejemo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO