Ikipe ya Chelsea ikomeje kuba insina ngufi nyuma yo gupepurwa na Barcelona undi mukinnyi ukomeye

Ikipe ya Chelsea ikomeje kuririra mu myotsi nyuma yo kongera gutwarwa undi mukinnyi ukomeye yari imaze iminsi iririmba ndetse n’abafana bayo bari baramaze kwishyiramo ko azabakinira umwaka utaha w’imikino 2022/2023.

Myugariro Kounde ni umwe muri banyugariro bakomeye cyane kandi bakiri bato ndetse uyu musore yakunze kwifuzwa n’amakipe atandukanye kandi akomeye gusa ku munota wa nyuma byamaze gutangazwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona ikomeje urugamba rukomeye cyane rwo kwiyubaka.

Bikomeje kuvugwa ko uyu musore Kounde ategerejwe kugirango abashe gukora ikizamini cy’Ubuzima agahita asinya amasezerano.

Sky Sports yo mu cyumweru gishize yatangaje ko ikipe ya Chelsea yari yizeye kubona uyu myugariro w’imyaka 23 ariko FC Barcelona iza kuyica mu rihumye iramutwara.

Ntabwo Kounde ariwe mukinnyi wenyine Chelsea ipepuye kuko no mu minsi ishize Barcelona yatwaye iyi kipe umukinnyi Raphinha

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO