Ikipe ya Kiyovu Sports iravugwamo umutoza mushya uturutse I Burayi

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaramaje aho irimo kwifuza umutoza mukuru uzaza gusimbura Haringingo Christian Mbaya, aho bavugwa ko uyu mutoza yamaze kwerekeza muri Rayon Sports.

Nyuma y’uko umutoza Haringingo Christian Mbaya ateye umugongo Kiyovu Sports akajya muri Rayon Sports, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise bufata umwanzuro wo gushaka undi mutoza mukuru uzabatoza iyi kipe umwaka utaha.

Umuyobozi mukuru wa Kiyovu Sports, bwana Mvukiyehe Juvenal avuga ko iyi kipe iri mu biganiro n’abatoza bagiye batandukanye aho avuga ko bashobora no kuzana umuzungu.

Kugeza ubu abari abatoza ba Kiyovu Sports bamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports ko bazayitoza umwaka utaha wa shampiyona 2022-2023.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO