Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Inkuru igezweho iravuga ko ikipe ya Liverpool nyuma yo kuvunikisha abakinnyi batandukanye ndetse ikaba ikomeje kugira umusaruro muke ngo yerekeje mu ikipe ya Dortmund aho yifuza umukinnyi Bellingham.
Kugeza ubu umukinnyi Jude Bellingham ni umwe mu bakinnyi bakiri bato kandi bakomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ukomeje kwitwara neza ngo ni umwe mu bakinnyi barimo kurambagizwa n’ikipe ya Liverpool.
Aya makuru ya Bellingham muri Liverpool avuzwe mu gihe ku munsi w’ejo aribwo ikipe ya Manchetser United nayo yandikwagaho inkuru zivuga ko yifuza nayo uyu mukinnyi.
Bellingham kuri ubu akomeje kwitwara neza mu ikipe ya Dortmund ndetse amaze guhamagarwa inshuro 17 mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza kuva yatangira guhamagarwa.
Ikipe ya Liverpool yinjiye mu rugamba rwo gushakisha umukinnyi Jude Bellingham wifuzwaga bikomeye n’ikipe ya Manchester United.