Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Amakipe abiri imwe yo mu Budage ya Leipzig na Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza zaraye ziguye miswi nyuma yo kunganyiriza mu gihugu cy’u Budage igitego 1-1 nubwo bwose City yahabwaga amahirwe akomeye cyane imbere ya Leipzig.
Ku munota wa 69 w’umukino ikipe ya Leipzig yahise yishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino dore ko City yari yatsindiwe hakiri kare cyane na Riyad Mahrez.
Mu gice cya mbere cy’umukino Manchester City yakunze kwitwara neza imbere ya Leipzig kugeza ubwo yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 26 w’umukino ndetse ibi byatumye ikipe ya Pep guardiola ikomeza kwitwara neza mu mukino wari utoroishye imbere y’abafana bo mu Budage.
Ku munowa wa 24 w’igice cya Kabiri cy’umukino umukinnyi wa Leipzig bwana Josko Gvardiol yigaragaje cyane maze atuma abafana ba Leipzig bamwenyura ubwo nyuma yo kugomborera ikipe ye igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino.
Pep Guardiola ntabwo yakinishije Julian Alvarez ndetse mu mikino iheruka ntabwo arimo gukunda kumukoresha cyane dore ko mu minota 270 iheruka gukinwa uyu mwana ukiri muto yakinnye iminota 6 gusa.