Ikipe ya Manchester United yerekeje amaso kuri Kylian Mbappe utameranye neza na Paris Saint Germain

Amakuru agezweho avugwa mu ikipe ya Manchester United aravuga ko kuri ubu iyi kipe ngo yiteguye gushora arenga Miliyoni 150 z’Ama Pound kugirango ibashe gusinyisha rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappe nyuma y’aho iyi kipe igiranye ibibazo na Cristiano Ronaldo.

Kuri ubu ibitangazamakuru binyuranye ku mugabane w’i Burayi byatangiye kwandika amakuru avuga ko ikipe ya Manchester United yiteguye gutanga arenga Miliyoni 150 z’Ama Pound kugirango ibashe gusinyisha Kylian Mbappe dore ko ngo imubonamo ahazaza.

Iyi nkuru kandi yabaye kimomo nyuma y’uko ikipe ya Manchester United igiranye ibibazo bikomeye na Cristiano Ronaldo uherutse gutangaza amagambo ababaje avuga ko iyi kipe nta kintu na kimwe cyerekeye iterambere yigeze ikora kuva Ferguson yasezera mu mwaka wa 2013.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO