Ikipe ya Mukura Victory Sports yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza n’ikipe na Rayon Sports

Ku munsi wa 17 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ikipe ya Mukura Victory Sports yamaze gutangaza ibiciro ku mukino uzahuza iyi kipe na Rayon Sports aho uyu mukino uzabera kuri Stade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo aho uyu mukino uteganyijwe kuwa 27 Mutarama 2022.

Iyi kipe nyuma yo gushyira ibiciro hanze byarangiye abafana bahawe uburyo bwo kureba uyu mukino bijyanye n’ubushobobozi umuntu afite ku giti cye ndetse kugeza aka kanya mu myanya isanzwe ya rusange kwinjira ni 3000 Frw n’aho imyanya yegereye ahatwikiriye umufana azishyura 5000 Frw icyakora abazicara mu myanya y’icyubahiro bamwe bazishyura agera ku 20,000 frw ndetse na 30,000 frw.

Kugeza ubu ikipe ya Mukura Victory Sports igiye gukina uyu mukino nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino uheruka n’aho ikipe ya Rayon Sports yo yabashije kwiyunga n’abafana bayo inyagira ikipe ya Musanze FC ibitego 4-1.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO