Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gusya itanzitse nyuma yo gutsinda Espoir

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gushimisha abakunzi bayo nyuma yo kwihererana ikipe ya Espoir ikayitsinda ibitego 3-0 mu mukino yakinaga ku munsi wa Gatanu wa shampiyona.

Mu mukino wabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru ukabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ikipe ya Rayon Sports yongeye gushimisha abakunzi bayo yisasira ikipe ya Espoir FC.

Ni umukino wagaragayemo ibitego bigera kuri bitatu byatsinzwe mu bihe binyuranye aho ku munota wa 23 w’umukino bwana Raphael Oliseh Osaluwe yafunguye amazamu.

Ku munota kandi wa 34 w’umukino bwana Moussa Essenu nawe yarungurutse mu izamu bituma Rayon Sports iyobora umukino ku buryo budasubirwaho ndetse byarangiye igice cya Mbere ari ibitego 2 bya Rayon Sports ku busa bwa Espoir.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino n’ubundi Rayon Sports yakomeje gukina neza igenda irema uburyo bitandukanye kugeza aho Espoir akagozi kayo kacitse ku munota wa 87 w’umukino ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Mucyo Didier Junior.

Magingo aya ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda aho ifite amanota 15 kuri 15.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO