Ikipe ya Rayon Sports nayo yikuye mu gikombe cy’amahoro

Ikipe ya Rayon Sports bakunda kwita gikundiro yafashe umwanzuro nayo yikura mu gikombe cy’amahoro nyuma yo kubwirwa ko umukino wagombaga kuyihuza n’Intare FC wimuriwe italiki.
Rayon Sports ntabwo yashimishijwe n’uburyo yamenyeshejwe ko itagikinnye umukino ubwo byari bigeze ku isaha ya saa tanu n’igice mu gihe yari mu rugendo ijya kwitegura gukina n’intare aho umukino wari uteganyijwe ku isaha ya saa Sita n’igice.
Perezida w’iyi kipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle,yabwiye abanyamakuru ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanzuye ko busezeye mu mikino y’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka 2023.
Mu magambo ye yagize ati"Turifuza ko amategeko na Admistration [imiyoborere] bikwiye kujya byubahirizwa.
Ibyo badutuyeho ntitwabishobora.Igikombe cy’Amahoro,Ubuyobozi bwafashe umwanzuro ko ikipe ya Rayon Sports tuyikuramo."