Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe ya Rayon Sports yari imyaka na nyagatekeri itabasha gutsinda ikipe ya APR FC gusa ku cyumweru ibintu byarahindutse ,maze iyi kipe ibasha kubona amanota atatu maze bituma umutoza wayo atangaza intego ikomeye bafite.
Ikipe ya APR FC yari imaze hafi imyaka igera kuri ine itsinda Rayon Sports icyakora ibintu byarahindutse ku munsi wo ku cyumweru maze kuri Stade Mpuzamahanga y’Akarere ka Huye Rayon Sports ihanyurana umucyo dore ko yanavugaga ko irimo gukinira hafi y’i Nyanza ndetse ibi byatumye irushaho gukinana ishyaka ridasanzwe ku buryo yabashije kurema uburyo bwinshi kandi bwiza kurusha APR FC.
Igitego cya Rayon Sports cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino aho iki gitego cyatsinzwe n’umukinnyi Eric Ngendahimana ku mupira mwiza wari utewe na rurangiranwa ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwana Luvumbu maze Ngendahimana Eric atsinda igitego cyiza akoresheje amenyo y’inkweto aho yagitsinze ku munota wa 33 w’igice cya Mbere cy’umukino.
Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports bwana Haringingo Francis yahise atangaza ko kuba abashije gutsinda APR FC ari ibintu bimushimishije cyane ndetse yahise ahamya ko Rayon Sports yasubiye mu nzira ihamye yo kuba yahanganira igikombe cya Shampiyona.
Uyu mutoza Haringingo kandi bivugwa ko mbere y’umukino yari yabwiwe ko iyo atabasha gutsinda APR FC yagombaga gusezererwa gusa byarangiye ikipe ayoboye yegukanye intsinzi ndetse abakinnyi ba Rayon Sports barimo Luvumbu Nzinga,Onana n’abandi bakomeje kugora bikomeye ikipe ya APR FC ndetse birangira bayitesheje amanota atatu.
Kuri ubu ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 37 aho ikurikiwe n’amakipe atatu yose afite amanota 36 aho ayo makipe arimo:
AS Kigali, Gasogi United, ni mu gihe kandi ikipe ya Kiyovu Sports iza ku mwanya wa Kane n’amanota 35.