Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona umuterankunga mushya

Ikipe ya Rayon Sports bakunda kwita Gikundiro yamaze kubona umuterankunga mushya aho uyu muterankunga yasinyanye na Rayon Sports amasezerano agomba kumara umwaka umwe.

Uyu muterankunga wiyemeje gukorana na Rayon Sports ikizwi ni uko bamaze gusinyana amasezerano y’umwaka umwe.

Amakuru Kandi agera kuri Genesisbizz avuga ko uyu muterankunga ngo yiteguye guha ikipe ya Rayon Sports arenga Miliyoni 80 zose mu gihe kingana n’umwaka w’amasezeramo bagiranye.

Rayon Sports ngo izajya itegura imikino ya gicuti ndetse inakoreshe imbuga nkoranyambaga zayo mu kwamamariza uyu muterankunga mushya.

Ni mu gihe Kandi kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rayon Sports igomba kwisobanura n’ikipe ya APR FC mu mikino wa shampiyona uzaba ari ishiraniro.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO