Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Nyuma yo kutitwara neza mu gice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Rayon Sports yasinyishije byuriye umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariwe Hértier Luvumbu amasezerano y’amezi atandatu kugirango ayifashe mu mikino isigaye ya Shampiyona.
Hértier Luvumbu asinyiye ikipe ya Rayon Sports aho aje kuyifasha mu mikino yo kwishyura no mu gikombe cy’amahoro nyuma y’aho iyi kipe igaragarije intege nkeya ugatangira gutsindwa imikino mu buryo budafututse.
Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports irabarizwa ku mwanya wa Gatanu muri shampiyona y’u Rwanda mu gihe yatangiye iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse bikaba binavugwa ko bikomeje gutya ngo umutoza Haringingo Francis ashobora kwerekwa umuryango.