Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ikipe ya Tottenham ikomeje gutanga ubutumwa bukomeye nyuma yo gukubita inshuro amakipe akomeye arimo mukeba wayo Arsenal hamwe na Manchester United maze igasinyisha umukinnyi kabombo ukomoka mu gihugu cya Brazil ariwe Richarlison wari usanzwe akinira ikipe ya Everton nyuma yo kumutangaho agera kuri Miliyoni 50 z’Ama Pound.
Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo Tottenham yumvikanye na Richarlison ku byo izamuha ku giti cye hamwe n’amasezerano azayisinyira.
Nyuma y’aho umukinnyi Richarlison yumvikaniye na Tottenham n’amakipe yombi Everton na Tottenham Hotspur yarumvukanye bituma uyu mukinnyi yerekeza mu ikipe ya Tottenham Hotspur aho agomba kugera mu mujyi wa London icyumweru gitaha.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil yatsinze ibitego 53 mu mikino 152 yakiniye Everton kandi azerekeza muri Spurs aho azahurira na myugariro wa Barcelona, Clément Lenglet.