Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania biravugwa ko yamaze kugaragaza s ubushake bukomeye aho yifuza umutoza wa Vipers ariwe Robertinho urimo kunugwanugwa mu ikipe ya APR FC nubwo yo ibihakana.
Ikipe ya Yanga Africans ubusanzwe itozwa n’umutoza witwa Nabi ndetse kugeza ubu arashinjwa umusaruro muke nyuma yo kunanirwa kwerekeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Champions League.
Hari amakuru yabanje kuvugwa ko Yanga yaba yasezereye umutoza wayo icyakora ubuyobozi bw’iyi kipe bwabiteye utwatsi nubwo bwose bikomeje kuvugwa ko iyi kipe yifuza bikomeye umutoza Robertinho wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports.
Nubwo umutoza mukuru wa Yanga Africans Nabi ngo amaze imikino 43 adatsindwa gusa ngo ashobora kwirukanwa bijyanye n’uko yananiwe kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Champion’s League.