APR FC na Marines FC zirakina umukino wa gicuti utegura Shampiyona

Ikipe z’ingabo zirakina umukino wa gicuti kuri uyu wa gatatu tariki 26 Gashyantare umukino uteganyijwe kubera ku kibuga ikipe ya Apr Fc isanzwe ikoreraho imyitozo i Shyorongi ku isaha ya saa cyenda. Ni umukino utegura shampiyona izasubukurwa tariki 4 Werururwe 2020.

Ikipe ya Apr Fc itaratakaza umukino n’umwe wa shampiyona izasubukura imikino ya shampiyona y’umunsi wa 21 yakira ikipe ya Police Fc. Apr Fc irakina uyu mukino wa gicuti idafite abakinyi bayo bagera kuri 7 Bari muri ikipe y’igihugu iri kwitegura imikino Nyafurika y’ibihugu ya Chan.

Abakinyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu bakomeje imyitozo n’abatoza bombi b’ikipe ya Apr Fc mu gukomeza kubaha imyitozo y’ingufu.

Nyuma yo kwakira Police FC, APR FC ikazasura Mukura Victory Sports Tariki 07 Werurwe kuri Stade Huye, nyuma igaruke mu kibuga yakira Kiyovu Sports Tariki 10 Werurwe kuri Stade ya Kigali, nyuma ijye gusura Espoire FC i Rusizi Tariki 15 Werurwe ari nabwo shampiyona izasubikwa hitegurwa imikino ya nyuma ya CHAN 2020 ku ikipe y’igihugu.

Ikipe y’ingabo z’igihugu itaratakaza umukino n’umwe, ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 48, irusha Police FC iyikurikiye amanota atanu ndetse na Rayon Sports ya gatatu amanota arindwi.

Uyu munsi kandi usibye ikipe z’ingabo ,ikipe ya Kiyovu irakina n’ikipe ya GORILLA fc uyu musi ku isaha ya saa cyenda ku cyibuga cya Mumena i Nyamirambo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO