Imana ikura ku cyavu William Ruto wacuruzaga inkoko yamaze gutsinda amatora ndetse avuze amagambo akomeye

William ruto yamaze kugirwa Perezida wa Kenya nyuma yo gutsinda amatora yari ahanganiyemo na mugenzi we Raila Odinga.

William Ruto atsinze amatora nyuma y’iminsi yari ishize hakorwa ikusanya ry’amajwi ndetse bikaba byari bikomeje kuba agatereranzamba aho buri ruhande rwahamyaga ko rugomba gutsinda amatora.

Akimara gutangazwa ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu bwana Ruto yagize ati:uyu ni umugoroba mwiza ndetse ibyiza byose bibe ku baturage b’igihugu cya Kenya

Yakomeje agira ati:Ndabizi hari abateganyaga ko tudashobora gutsinda amatora gusa kuko mu ijuru hariyo Imana ishobora byose niyo mpamvu twageze ku ntsinzi,Ibyiza gusa bibe ku baturage ba Kenya.

William Ruto atsinze Raila Odinga wakomeje kutava ku izima yifuza kuba Perezida wa Kenya ariko bigakomeza kumubera umusozi munini wo kurira.

Magingo aya William Ruto afatwa nk’ikitegererezo cy’abakene benshi mu gihugu cya Kenya nyuma yo guca mu buzima bukomeye burimo gucuruza ibigori, inkoko n’ibindi bitandukanye.

William Ruto yatowe ku bwiganze bw’amajwi 50.49% mu gihe Odinga yegukanye 48.85% nk’uko tubikesha komisiyo y’amatora ya Kenya (IEBC)

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO