Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe na Bugesera FC yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi

Umutoza wahoze atoza ikipe ya Bugesera FC ariko nyuma akaza gusezererwa azira umusaruro w’iyanga yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba ndetse ni inkuru yasakaye ku munsi w’ejo.
Uyu mutoza yahoze atoza ikipe ya Bugesera FC ndetse ubwo imikino imwe n’imwe yakinwaga yatangiye gushinjwa umusaruro muke maze arasezererwa none kuri ubu yamaze kugirirwa icyizere n’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba.
Uyu mutoza Kandi yahawe inshingano zikomeye kuko yahise ahabwa gutoza ibyiciro byose by’ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse yamaze gusinya amasezerano.