Imana ntabwo ikora nk’abantu Ndimbati nyuma yo kuva mu buroko yashimiye Imana

Nyuma y’amasaha macye Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri sinema avuye muri gereza yashimiye Imana idakora nk’abantu.

Ndimbati yagizwe umwere n’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki 29 Nzeri 2022 ku byaha yashinjwaga birimo gusambanya umwana utagejeje imyaka.

Iyi nkuru yanejeje bikomeye abakunzi be batandukanye tutibagiwe abo bakinanaga muri Cinema barimo Nitegeka Gracien n’abandi banyuranye.
Ndimbati nawe atazuyaje yahise yandika ubutumwa ashimira Imana yemeye ko arekurwa ndetse n’abantu bamubaye ubwo yari mu buroko.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati"Muraho neza nshuti zanjye? yambiii.

Burya Imana ntikora nk’abantu, ubu nange nagarutse mu Gihugu, Mwarakoze cyane mwese kunsengera no kumba hafi.

Mu byukuri mwanyeretse urukundo. Ndabibashimiye cyane mbikuye ku mutima. ubu ntakureba ibyahise ahubwo reka tureba icyakubaka gusa".


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO