Imana ntirobanura ku butoni Senegal itumye abafana bayo bamwenyura nyuma yo gutera urushinge ruryana ikipe ya Qatar

Ikipe y’igihugu ya Senegal ibimbuririye ikipe zose za Afurika zitabiriye igikombe cy’Isi kubona intsinzi ya Mbere nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Qatar mu mukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda z’amanywa.

Ikipe y’igihugu ya Qatar yakiniraga imbere y’abafana bayo ndetse byari ibicika kuko stade yari yakubise yuzuye gusa birangira iyi kipe itsinzwe na Senegal ibitego 3-1.

Ikipe y’igihugu ya Senegal irimo gukina iyi mikino y’igikombe cy’Isi idafite Sadio Mane nyuma y’ikibazo cy’imvune yagize mbere y’uko iki gikombe cy’Isi gitangira.

Kuri uyu mukino ibitego byinshi bibonetse mu gice cya Kabiri cy’umukino dore ko igice cya mbere cyarangiye Senegal yatsinze igitego 1-0.

Mu gice cya Kabiri ikipe y’igihugu ya Senegal na Qatar bafunguye umukino cyane maze bituma Senegal ironka ibitego 3 -1 cya Qatar.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO