Imbabazi ni igihamya cy’urukundo!Kanye West yongeye gutakambira Kim Kardashian

Umuraperi w’umuherwe kandi uzwi cyane muri Leta Zunze za Amerika Kanye West Uzwi ku kazina ka Ye yamaze gutakambira uwahoze ari umugore we Kim Kardashian amusaba imbabazi bijyanye n’amagambo mabi yamutangajeho mu minsi ishize.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Nzeri 2022 Kanye West yasabye imbabazi ku mugaragaro uwahoze ari umugore we Kim Kardashian ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa Good Morning America

Mu magambo ye Kanye yagize ati:Uyu ni mama w’abana banjye ndese rwose musabye imbababzi kubera amagambo mabi namuvuzeho.

Ambabarire ku gahinda namuteye n’ubwo bwose nanjye nabitewe n’agahinda mfite ku mutima .

Uyu mugabo Ye yakomeje avuga ko Imana yamuhamagariye kuba umunyembaraga ndetse yakomeje avuga ko yifuriza Kim kardashian kutagira agahinda ahubwo ngo akwiye guhora atuje kugirango bimufashe kurera abana babo neza.


Kanye na Kim bakunze guterana amagambo cyane kuva batandukana ndetse ni kenshi Kanye yagiye ashinja uwahoze ari umugore we kumwima uburenganzira buseseye ku bana banbyarabnye.

Ntabwo ari inshuro ya mbere Kanye asabye Kim imbabazi kuko no mwaka wa 2020 Kanye yagiye mu itanagazamakkuru asaba Kim imbabazi nyuma yo kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe Kanye yagize ati:Ndifuza gusaba imbababzi mbikuyee ku mutima Kim Kardashian kuba naramuharabitse kandi ku mpamvu zacu bwite.

Ntabwo namufashe nk’uko amfata kandi rwose Kim ndashaka kukubwira ko mbizi uburyo nakubabajemo,rero ndakwinginze mbabarira,kandi warakoze kuhaba igihe cyose nari nkukeneye.

Intandaro yo gushwana kwa Kim na Ye byaturutse kuburyo Kanye West ngo yabujijwe uburenganzira bwo guhitiramo abana be ahantu bagomba kwiga ndetse byatumye atangaza amagambo atarigeze ashimisha na rimwe uwamhoze ari umugore we Kim Kardashain.

Kanye West yatakambiye Kim Kardashian bijyanye n’amagambo mabi aherutse kumutangazaho avuga ko yamwimye uburenganzira bwo guhitiramo abana be aho bagomba kwiga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO