Imbamutima za Christopher kuri Jeannette Kagame witabiriye igitaramo cye

Muneza Christopher ni we muhanzi Nyarwanda gusa waririmbye mu gitaramo hamwe n’itsinda rya ‘Kassav’. Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo na Jeannette Kagame, Christopher avuga ko kuba yarahaje ari ibintu byamuteye ishema cyane.

Ku munsi w’abakundana mu Rwanda hagiye haba ibitaramo binyuranye gusa icyari kitezwe n’abantu benshi ni icyabereye muri Kigali Convention Center cyaririmbyemo itsinda rya Kassav na Christopher.

Icyo gitaramo kiri mubyasize amateka mu Rwanda bitewe n’uko abantu babanye benshi bamwe Babura uko bareba abahanzi bituma kiba no k’uwundi munsi mu rwego rwo guha agaciro abari baguze amatike ariko bakabura uko binjira.
Mu bitabiriye icyo gitaramo hari harimo na Nyakubahwa Madame wa Perezida Jeannette Kagame.

Nyuma y’igitaramo Christopher hari icyo avuga kuri Jeannette Kagame waje kwerekana ko ashyigikira abahanzi.

Ati “Yaduteye ishema rikomeye cyane, bivuze ikintu kinini ku muziki Nyarwanda. Ni umuntu ukomeye aba afite benshi bamwemera gushyigikira umuziki ni nko kubwira abandi. Kuba nararirmbye ahari akanabinyereka kuri Twitter ko yabyishimye ni ishema rikomeye cyane kuko ari umuntu ushishoza cyane.”

Kuri Kassav bahuriye mu gitaramo kimwe ngo hari ibyo yabigiyeho birimo no guhana nimero kugirango nyuma bazavugane ku mishinga itandukanye.

Ati “Twahanye nimero tugirana ibiganiro byerekeranye n’umuziki bishobora no kugira icyo bibyara, ahanini bigamije imikoranire.”


Abitabiriye igitaramo babyohewe n’umuziki w’ingwatira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO