Imbamutima za Fayzo watunguwe n’inshuti ze ku isabukuru y’amavuko (Amafoto)

Umuhanga mu gutungaya amashusho ya zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda Tuyishime Fayçal Hassan uzwi nka Fayzo pro ku itariki 27 Ugushyingo nibwo yizihije isabukuru y’imyaka 31, Kuri uwo munsi uyu musore yatunguwe n’abo bakorana hamwe n’inshuti ze.
Uyu musore nyuma yo gutungurwa nabo bakorana ndetse n’inshuti ze yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram ashyiraho amafoto menshi cyane maze ashimira abagize uruhare mu kumufasha kwizihiza isabukuru ye y’amavuko nubwo ngo bamutunguye atabizi.
Yagize ati “ Ejo hashize wari umunsi wihariye kuri njye kandi nishimiye impano z’isabukuru mwampaye, ukuza kwanyu n’urukundo munyereka ni ibyishimo byinshi kuri njye n’umuryango wanjye, nifuzaga kubasangiza uburyo nishimyemo ariko nabuze icyo nkora. Mwarakoze cyane kuntungura."
Mu kiganiro na Genesisbizz yadutangarije byinshi nyuma y’ubutumwa yageneye inshuti ze. Ati “Uriya munsi warantunguye cyane kuko nateganyaga gushaka ahantu nanjya n’inshuti zanjye ariko natunguwe nuko abo natekerezaga bose aribo bantunguye kuri uriya munsi."
Fayzo yakomeje agira ati “Reka nshimire umufasha wanjye kuko niwe wagize icyo gitekerezo cyo kuntungura hamwe na zimwe mu nshuti zanjye afitiye numero za telefoni , ndashimira kandi buri wese wakiriye ubutumwa bw’umufasha wanjye akabasha kuhagera."
Ubusanzwe Fayzo yavutse ku tariki ya 27 Ugushyingo 1990 avukira mu mugi wa Kigali ari naho atuye kugeza ubu aka yubatse afite umugore n’abana.
Umunyamakuru P Pac n’Umufotozi Babou Daxx bifurije fayzo umunsi mwiza
Producer Niz Beat Ni umwe mu nshuti magara za fayzo Pro
Amashusho menshi y’Indirimbo za Mico the Best atunganywa na Fayzo Pro
Giti Junior na Producer Niz Beat byabanze mu nda bamusiga umutsima mu maso
Fayzo Pro n’umufasha we ibyishimo byari byose
Uhujimfura Jean Claude ushinzwe abahanzi muri Kikac Music na Danny Nanone nabo n’inshuti za Fayzo bya Hafi
Umuhanzi Holly Rapper nawe amashusho y’indirimbo ze nyinshi akorwa na Fayzo Pro
Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music nawe ntiyacikanywe
Umunyarwenya Clapton Kibonge nawe yari yatumiwe muri ibyo birori
Umunyarwenya Rufendeke ntiyacikanywe
Umukinnyi wa Filime akaba n’Umuhanzi Nick nawe n’inshuti ikomeye ya Fayzo Pro
Dr Kintu Muhammad Umuyobozi mukuru wa Kikac Music yifurije Fayzo isabukuru nziza