Imbamutima za Fireman nyuma yo kugirwa umwere

Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 18 ugushyingo2021nibwo
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagize umwere Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman wari ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho umugororwa w’i Iwawa.

Fireman yaregwaga muri dosiye irimo abantu 11 barimo abasirikare, abayobozi n’abo bagorerwaga hamwe i Iwawa ari naho icyaha yari akurikiranyweho cyakorewe.
Uyu muhanzi yagizwe umwere nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye imyaka itatu muri Gashyantare 2021 ariko uwo mwanzuro ahita awujuririra.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2021 ni bwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatesheje agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwagaragaje ko abaregwa bahawe ibihano bito.

Nyuma yo guha agaciro ubujurire bw’abaregwa bari bagaragaje ko batumva impamvu bahamijwe ibyaha hirengagijwe ibimenyetso bagaragaje, rwemeje ko abarimo Fireman bagizwe abere ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho umugororwa w’i Iwawa.

Ibi bivuze ko uyu muraperi yagizwe umwere, ndetse Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukaba rwahise rutesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu. Rwavuze ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite, rutegeka ko we na bagenzi be bagizwe umwere ariko igihano cy’umwe kigumishwaho kuko atajuriye.

Mu kiganiro na Genesisbizz/TV muri iki gitondo Fireman yayitangarije ko ari mu byishimo byinshi cyane nyuma yo kugirwa umwere kuri icyo cyaha yaregwaga .

Yagize ati"ni mashimwe akomeye cyane ndashima Imana kuba nagizwe umwere , ndashima kandi abantu bose bambaye hafi mu gihe nari mu bibazo bikomeye kugeza uyu munsi , ntagiye kure ndashimira abacamnaza bose ndetse n’umwunganizi wanjye uburyo bitwaye mu kibazo cyanjye kuza uyu munsi."

Yakomeje agira ati "ku bafana banjye bose namwe ndabashimira nabizeza ko ubu mugiye kubiona ibikorwa byanjye byinshi kuva mbohotse ibibazo nari ndimo byatumaga ntatekereza neza ku muziki wanjye ariko igihe niki tugiye gukora bibarenge"

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO