Imbwa 4 umwamikazi Elizabeth yakundaga zarazwe umuhungu we

Nyuma y’aho umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth atangiye biravugwa ko imbwa ze 4 yakundaga zarazwe umuhungu we Prince Andrew.

Umuhungu w’Umwamikazi Prince Andrew yamaze kuragwa imbwa 4 yasize,izi mbwa ngo zakundwaga bikomeye n’umwamikazi kandi ngo yanakundaga gutemberana nazo aho yajyaga hose.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Prince Andrew na Elizabeth II bakundaga cyane izi mbwa ndetse ngo mu bana bose Umwamikazi yabyaye uyu Prince Andrew ngo niwe wakundaga izi mbwa nkuko umubyeyi we yabikoraga.

Aba bombi yaba umwamikazi hamwe n’umuhungu we ngo bakundaga gutemberana n’izi mbwa aho bajyaga hose rimwe na rimwe Umwamikazi ngo yoherezaga izi mbwa ku muhungu we kugirango akomeze kuzitaho cyane.

Umwamikazi Elizabeth yakundaga cyane imbwa ze none nyuma yo gutanga kwe zarazwe umuhungu we Prince Andrew

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO