Imihigo irakomeje kwa Lionel Messi kuko yakoze andi mateka akomeye muri Champions League

Kugeza uyu munsi kabuhariwe Lionel Messi yamaze gukora agahigo kandi gakomeye mu irushanwa rya Champions League aho yaraye atsinze igitego ikipe ya 39 muri Champions League bituma akuraho agahigo ka Cristiano Ronaldo.

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Paris Saint Germain yongeye gukina umukino wayo wa kabiri muri Champions League ubwo bakinaga n’ikipe yitwa Maccabi Haifa, maze iba ikipe ya 39 Lionel Messi abashije gutsinda igitego muri iri rushanwa.

Kugeza ubu Lionel Messi niwe mukinnyi wenyine mu mateka y’irushanwa rya Champions League ubashije gutsinda amakipe 39 atandukanye mu gihe cy’imyaka 18 amaze akina muri iri rushanwa.

Ikipe ya Macabbi Haifa yikirigise iraseka ubwo yashotoraga PSG ikayitsinda igitego ku munota wa 24 w’umukino gusa byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko ahagana ku munota wa 37 w’umukino kizigenza Messi yatsinze igitego cyo kwishyura.

Ni igitego Messi yabashije gutsinda nyuma y’akazi gakomeye cyane kakozwe na Kylian Mbappe maze Lionel Messi w’imyaka 35 y’amavuko abasha gutsinda icyo gitego.

Kuri ubu Lionel Messi yamaze kuzuza ibitego 126 ndetse arimo kurushwa ibitego 14 gusa na Cristiano ronaldo ufite ibitego 140 muri iri rushanwa.

Lionel Messi amaze kwegukana ibikombe 4 bya Uefa Champions League:2006,2009,2011 na 2015.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO