Imikino ya BAL itumye umunyabigwi muri Ruhago El Hadji Diouf asesekara mu Rwagasabo

Umunya-Sénégal wabaye igikomerezwa mu makipe atandukanye harimo na Liverpool yo mu Bwonngereza, El Hadji Diouf, ari mu Rwanda.

Uyu mugabo w’icyogere mu gihugu cya Senegal biravugwa ko mu bimuzanye harimo gukurirana imikino ya Basketball Africa League (BAL).

Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022 nibwo El Hadji Diouf yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Magingo aya uyu mugabo afite imyaka 41 y’amavuko ndetse agomba kwitabira imikino ya 1/2 ya BAL ikinwa kuri uyu wa Gatatu.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Petro de Luanda yo muri Angola irakina na FAP yo muri Cameroun.

naho Saa tatu n’igice, Zamalek yo mu Misiri irakina US Monastir yo muri Tunisie, amakipe yombi aheruka guhurira ku mukino wa nyuma wa BAL mu 2021.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO