BURUNDI:Umunyegori w’intamba mu rugamba yaraye akoze amateka mumurwi wiwe wa...
- 16/03/2023 saa 10:07
Mu mpera z’iki cyumweru shapiyona y’ Ubongereza igiye gukomeza nyuma
y’ ibyumweru bibiri idakinwa hakaba hategerejwe umukino karundura uzahuza ikipe ya Manchester United na Manchester City aho Cristiano Ronaldo udahagaze neza azahatana na Haaland.
Ni amakipe atanganya ibigwi n’amateka dore ko ushatse kubajyereranya waba wibeshye cyane gusa kuri ubu nari umugabo ntihabwa intebe.
Ikipe ya Manchester City yatangiye neza shampiyona, kugeza uyu munsi ntiratsindwa umukino n’umwe muri uyu mwaka mushya w’imikino 2022/2023.
Abakinnyi bitezwe muri uyu mukino w’ishiraniro harimo Haaland na Cristiano Ronaldo gusa kuri ubu ubwoba ni bwose mu mitima y ’abafana ba Manchester United dore ko mu kwezi kwa Nyakanga ubwo Erling Haaland yamurikirwaga abafana
n’itangazamakuru yabajijwe umukino yumva umuteye amatsiko.
Uyu munya Norway yavuze ko mu Bwongereza ashishikajwe n’umukino bazahuramo na Manchester United kuko yagize ati:" Numvaga ntakwiye kubivugaho, ariko nzishimira gukina mpanganye na Manchester United".
Iyi derby izakinwa ku cyumweru kuwa 02 Ukwakira, ikinirwe Eitihad Stadium ku kibuga cya Manchester City.
Abakinnyi b’amakipe yombi bari bahamagawe mu makipe y’ibihugu bamaze gusubira mu Bwongereza ubu imyiteguro irarimbanyije.
Haaland ateje ubwoba abakunzi ba Manchester United kubera uburyo ari gutsinda ibitego.
Cristiano Ronaldo ashobora kuzukira ku mukino wa Manchester City
Pep Guardiola azaba ahanganye na Ten Haag aho bombi nta musatsi usigaye ku mutwe