Iminsi irasa ariko ntihwana Genesis TV yizihije isabukuru y’imyaka ibiri imaze ishinzwe

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, GenesisTV yizihije isabukuru y’imyaka ibiri imaze igaragara mu Rwanda mu bihugu bisaga 42 hirya no hino ku isi. Iyi televiziyo ikora cyane ibiganiro byibanda ku myidagaduro aho ifasha urubyiruko kugaragaza impano zitandukanye.
Genesis Tv yizihije isabukuru y’imyaka ibiri imaze isururutsa Abanyarwanda aho igaragara kuri Canal + shene ya 387, aho yagaragaye bwa mbere ku nsakazamashusho ku wa 24 Gicurasi 2020.
Magingo aya Genesis TV ibarizwa muri Genesis Broadcasting Network ibarizwamo Genesisbizz, igitangazamakuru cyandikira kuri Murandasi na Genesis TV.
Genesis TV ikora ibiganiro bitandukanye byibanda cyane ku myidagaduro aho twavugamo :
Access 250
Iki kiganiro gifasha abanyempano batandukanye mu muziki Nyarwanda kugaragaza impano zabo bityo zikarushaho gukura zikagera kure.
Queen Of Hillwood
Iki kiganiro gifasha cyane abantu kubaka umuryango uhamye biciye mu bujyanama butandukanye bwo mu rukundo, ubushuti n’umuryango muri rusange.
Amateka
Ikiganiro Amateka kigaruka ku bigwi by’abantu batandukanye cyangwa ibintu bidasanzwe byabayeho mu mateka y’Isi aho iki kiganiro kibera abantu inzira yo gusobanukirwa.
Le Monde
Iki kiganiro dusobanukirwa isi n’ibiyiberamo ariko kikanagaruka cyane ku kwita no kubungabunga isi tuyirinda kwangirika.
Umuyobozi mukuru wa Genesis TV Madame Marie France Niragire
Mu kiganiro na Genesisbizz, umuyobozi mukuru wa Genesis TV Madame Marie France Niragire, yatanze ubutumwa bwúmwihariko aho yagize ati:’’ Abakunzi ba Genesis TV nababwira ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere.
"
Ku isabukuru y’imyaka ibiri ya Genesis TV mu kiganiro Access 250 abahanzi batandukanye babukereye mu gususurutsa abakunzi bayo kwizihiza uyu munsi mukuru.
Mu bahanzi bitabiriye iyi sabukuru harimo Audia Intore uririmba Gakondo ,Water Sax hamwe n’umuhanzi Elie Maniraguha wegukanye irushanwa Heads’ Up Music Competition ryateguwe na Genesis TV.
Umuryango mugari wa Genesis TV
Umuhanzi Elie Maniraguha yasusurukije abakunzi be biratinda ku isabukuru ya Genesis TV
umuhanzi Water Sax nawe yari yabukereye yaririmbye karahava
Umuhanzikazi Uririmba Gakondo Audia Intore nawe yakanyujijeho biratinda