Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hamenyekane uzegukana ‘Miliyoni’ mu irusharwa rya HEAD’S UP

  • by
  • 2/12/2021 saa 08:20

Irushanwa ry’umuziki rigamije kuzamura impano z’abahanzi bataramenyekana mu Rwanda rya "Head’s Up music Competion" ryari ryarasubitswe rigeze kuri Final, ubu rigiye kuba aho abanyempano icumi bageze muri icyo kiciro bazahatana hakamenyekana uryegukana ku nshuro ya mbere.

Iri rushanwa ryagombaga gusozwa taliki ya 25 Ukuboza 2020 ariko riza gusubikwa bitewe n’ingamba nshya zashyizweho mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Muri izo hari harimo izigonga ibitaramo n’ibindi birori bihurirwamo n’abantu benshi.

Ibi byatumye habaho gutegereza indi myanzuro irekura ibitaramo kugirango iki nacyo kizabe mu buryo bwiza nkuko abateguye iri rushanwa bifuzaga ko rigenda neza.

Nyuma yaho ibitaramo bikomorewe iri rushanwa naryo ryagarutse aho abari bageze mu cyiciro cya nyuma bagomba guhatana hakamenyekana uzaryegukana.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizaba taliki ya 11 Ukuboza 2021, kibere muri “City Tower” ahasanzwe herekanirwa amafilime hazwi nko muri ‘Century Cinema.’

Abazitabira ibi birori basabwa kuza bipimishije Covid-19 ikindi byibuze baranafasheho no ku rukingo rw’iyi ndwara. Ku muntu utazabasha kuhagera azareba iki gitaramo imbonankubone kuri Televiziyo ya GENESIS igaragara kuri Canal + shene ya 387, ku isaha y’i saa mbiri z’umugoroba.

Twabibutsa ko umuntu uzegukana iri rushanwa azakorerwa indirimbo esheshatu (mini album) ndetse n’amashusho y’indirimbo ebyiri. Nyuma y’ibyo azanahabwa amafaranga angana na Miliyoni (1 000 000frw).

Uwa kabiri azahembwa ibihumbi Magana atanu (500 000frw), uwa gatatu we ahabwe ibihumbi Magana atatu (300 000frw).

Amazina y’Abanyempano bageze mu cyiciro cya nyuma

1. IRADUKUNDA Fabiola
2 . UWAJENEZA Cabella
3 . IYAKAREMYE MUGISHA Theoneste
4 . DUSENGE Jean Michel
5 . ASIFIWE Prince
6 . NIYIBIZI Jean Claude
7 . Ellie MANIRAGUHA
8 . MUGISHA Prince
9 . UMWALI INEZA Henriette
10 . Aime IGABE


Abanyempano icumi basigaye mu irushanwa


Iri rushanwa rizabera muri Century Cinema iherereye mu nyubako ya City Tower


Nihamenyekana uwatsinze, hazahita hatangazwa na gahunda y’undi mwaka uko izaba iteye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO