Iminsi iteka inzovu mu rwabya Salumon Kalou wakinnye muri Chelsea yageze muri Djibout gukinayo

Umukinnyi w’icyamamare wamenyekanye cyane mu ikipe ya Chelsea ndetse akaba akomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire ariwe Salomoni Kalou yamaze gusesekara muri shampiyona y’igihugu cya djibout mu ikipe yitwa AS Arta Solar 7.

Ubusanzwe umukinnyi Salomoni Kalou abenshi bamumenye cyane mu ikipe ya Chelsea mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse abenshi bakomeje gutangarira ukuntu uyu mukinnyi wabaye icyogere I Burayi yaba ageze kurwego rwo kujya gukina mu ikipe ya Chelsea kuri ubu ashobora kuba yageze mu gihugu cya Djibout ahantu hafatwa nk’ahakiri iterambere ricirriritse mu mupira w’amaguru.

Uyu mukinnyi ku myaka 37 y’amavuko yitezweho gufasha ikipe ye ya Arta guhanganira irushanwa rikomeye hano ku mugabane w’Afurika rya CAF Champions League.

Umukinnyi Salomon Kalou na kizigenza Didier Drogba ni bamwe mu bakinnyi bakomeye cyane bakomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire bitwaye neza mu gihugu cyabo ndetse bakaba n’abakinnyi bitwaye neza bakanatwarana ibikombe bitandukanye mu ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Salomon Kalou yakinanye na Drogba muri Chelsea
Iyi kipe yo muri Djibout kuri ubu irimo kubarizwamo abakinnyi batandukanye kandi babaye ibyamamare mu makipe akomeye ku mugabane w’I Burayi muri abo bakinnyi harimo:Idriss Carlos Kameni ukomoka muri Cameroun,Danny Nounkey wabaye umukinnyi ukomeye cyane wamenyekanye cyane mu ikipe ya Lion nka myugariro,Diafra Sakho ukomoka mu gihugu cya Senegal,ndetse na Alma Traore ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso.

Uretse aba bakinnyi bavuzwe haruguru kuri ubu miri iyi kipe hamaze kwiyongeraho Alexandre Song ukomoka mu gihugu cya Cameroun ndetse na Salomon Kalou ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Alexadre Song wamamaye muri Arsenal nawe akina muri iyi kipe yo muri Djibout

Kuri ubu iyi kipe ya Arta yamaze kuba ikipe y’icyogere mu gihugu cya Djibout ndetse ikaba ari n’imwe mu makipe abarizwamo abakinnyi bakomeye kandi bakanyijijeho ku mugabane w’I Burayi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO