
[VERSE 1]
Niba kwitwa umugabo bisaba ibi ndabyanze
Ndi kwicuza indirimbo z’urukundo jye nahanze
nk’umunyabyaha wese ndi umusazi ndi umusinzi
abandi bati ntidutunguwe ni ba bahanzi
ba barara ba nyamabara barara mu mabara
banywa amasigara ku marigara barya imingara
bahisemo kurya abana munda bishwe n’inzara
ipingu ku maboko umutima uratera cyane
afande ati mutahe uyu aratanzwe ajyanwe atambwe
isura yuzuye inkovu, Roho yuzuye ishavu
mu nkuta enye zijimye zitagutse mu buso
imfungwa ziti kaze neza star muri mabuso
harera kwinjira usabwa gukwetura
ni mu kumba gato cyane kuzuye amaganya
kukarwa k’ibibazo uruhuri n’imijinya
ni ku mubumbe wijimye w’abanyabyaha gusa
icyogajuru cyijyayo gisa ubururu n’umweru
businezz class niho abagenzi bajyayo bicazwa
imiringa ku maboko n’ibimwaro mu maso
bitangira yari umuhisi ndi umugenzi
bimwe bisanzwe cyane by’abafana n’abahanzi
man kubwe ntakaza ubus###
kuva uwo munsi kugeza ubu mbayeho nk’impunzi
ashaka mfukame abe mesiya ampe penetensiya
ashaka ko abafana ba Danny Nanone banzira
ngo yanatanga byose best rapper nkava mu nzira
[CHORUS]
Iminsi myinshi people
iminsi myinshi muracyandi ku mutima people
iminsi myinshi, maze iminsi kitchen my people
iminsi myinshi maze ntabatamo imizigo
iminsi myinshi
Iminsi myinshi people
It’s been a while
Nari mbakumbuye cyane
[VERSE 2]
Jye nzi iminsi maze iyo nsigaje iramaze
isigaye uwo ndi nayo izabigaragaze
gusa nyuma y’aho uzicare umaramaze
umenye iyi minsi ishize aho nayimaze
ujya gusota kure abanza gusubira inyuma
ikibazo mubyitiranya no gusubira inyuma
impamvu yo kuvuga ibi wakwibaza kuki
ni ubu ho# sh# abantu bamvuga amafuti
gufataa time niga nabaga niga ku mishinga
nanize no kwima amatwi abamvuga ibidashinga
njyewe untega iminsi nkagutega imyaka
nyuma y’iyo myaka nzasarura imyaka
ikiriho none nuko nanone mugiye kongera
kumva Danny Nanone
mfite byinshi byo kuvuga nkanavuga nziga
gusa ntacyo nshaka kujyaho ngo nonone
story zamvuzweho jye ntacyo nzivugaho
ubu ibikorwa nibyo bizabiberuriraho
nibyo byamvuga byinshi jye uwo mwanya ntawo mfite
ntawo mfite jye hari ukuntu ndi busy
babiloni wanshitse akatwanduriza amateka
ni hahandi muri kitchen nkomeje guteka
hagati aho ku wafashe iry’ibiryo ndashima
ndamushimira muri ubu buryo
Jah azakumpembere azaguhe imigisha
imigisha itagabanyije
ngereranyije after na before nka young president
jye mbona itandukaniro kujyanwa muri vigo nkajyanwa mu bubiko
jye sinapapye ngo ngire ubwoba iby’inkiko NO
narinziko nta shene idacika kuko nzi abahavuye babica bigacika
hariya ni nk’ishuri umuntu aba agiye kwiga ukajya
ku murongo ukandika imirongo
[CHORUS]
Iminsi myinshi people
iminsi myinshi muracyandi ku mutima people
iminsi myinshi, maze iminsi kitchen my people
iminsi myinshi maze ntanabatamo imizigo
iminsi myinshi
Iminsi myinshi people
[OUTRO]
Yeeee
hashimwe Imana yo irengera abarengana
ny’irubutabera butabera
inshuti n’umuryango
barahari igihe isi iba yaguteye umugongo