Iminsi y’umujura ni 40 hagati ya Odinga na Ruto hagiye kumenyekana ukomeje kwiraza inyanza

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 05 Nzeli 2022,urukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Kenya rugomba gutangaza imyanzuro rwafashe ku kibazo kivugwa mu matora bishingiye cyane ku busabe bwa Bwana Raila Odinga watangaje ko mugenzi we William Ruto yakoze amanyanga bigatuma abona intsinzi mu buriganya bukomeye.

Amatora y’umukuru w’Igihugu cya Kenya amaze hafi ukwezi arangiye dore ko yabaye kuwa 09 Kanama 2022,ndetse biza gutangazwa ko bwana William Ruto wahoze ari umucuruzi w’inkoko yegukanye amatora y’umukuru w’Igihugu ahigitse mugenzi we Raila Odinga umaze imyaka myinshi yifuza uyu mwanya.

Gusa nyuma y’uko hatangajwe uwaysinze amatora bwana Odinga yahise ibyavuye mu matora abitera utwatsi ndetse kuwa 22 kanama 2022 ahita atanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga arusaba gutesha agaciro intsinzi ya bwana Ruto.

Odinga avuga ko aya matora yabayemo uburiganya mu buryo bwo gutora, kubara amajwi no gutangaza uwatsinze.

Ibyavuzwe na Odinga byatewe utwatsi na Ruto, uvuga ko uyu mugabo ashaka gusubiza Kenya mu bihe by’imvururu gusa kuri ubu aba bombi bakomeje kwitana ba mwana icyakora hategerejwe imyanzuro y’urukiko rw’ikirenga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO