Imirenge 14 ntiyemerewe gukina ’Umurenge Kagame Cup’

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda, RGB gisanzwe gitegura imikino y’Umurenge Kagame Cup, cyahannye amakipe 14 ngo ntazitabire amarushanwa y’umurenge kagame cup 2020, bitewe n’amakosa yakoze yo gukinisha abakinyi batemewe muri 2019.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda, RGB ku nkunga ya Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Iyi mikino ikaba iteganyijwe gutangira hagati yo mu kwezi kwa Gashyantare cyangwa Werurwe muri uyu mwaka wa 2020.

Amakipe yahagaritswe kutitabira Umurenge Kagame Cup

Iri rushanwa ryatangiye muri 2006 ryitiritwa ubuyobozi bwiza bwari buriho icyo gihe, muri 2010 perezida wa Repubulika Paul Kagame aritera inkunga mu buryo bwo guteza imbere siporo bahera ko barimwitirira nk’umuterankunga mukuru.

Imikino ihera ku rwego rw’Akarere amakipe agahangana mpaka ajyeze ku rwego rw’intara hakavamo ikipe ebyiri zihanganira igikombe ku mukino wanyuma.

Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanye n’umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro itsinze kuri Penaliti 3/2 umurenge wa Nyakabanda wo muri Nyarugenge yegukana miliyoni 1,200,000 Frws.

Abakinnyi b’umurenge wa Gihango bashimira Imana nyuma yo kwegukana igikombe

Yanditswe na BYIRINGIRO Ephter

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO