Imitangire y’ibihembo bya Golden Globe Awards yanenzwe bikomeye n’abantu benshi

Hashize iminsi mike abategura ibihembo bya Golden Globe Awards batangaje ko bizahagarikwa bitewe n’icyorezo cya Covid 19, Gusa uyu mwanzuro baje kuwuvuguruza bavuga ko babisubukuye ariko nta muntu n’umwe wemerewe kubyitabira cyangwa televiziyo izaza gufata amashusho y’ibi birori.

Ibihembo bya Golden Globe Awards bisanzwe bitegurwa na Hollywood Foreign Press Association ndetse bikaba byaratangiye gutangwa mu mwaka wa 1944.

Ibi bihembo bitangwa mu rwego rwo gushimira abakoze neza kurusha abandi muri Sinema ya Amerika n’isi yose muri rusange hakiyongeraho no gushimira televiziyo yahize izindi.

Abategura ibi bihembo banenzwe cyane nyuma yo gusohora itangazo rivuga ko ibihembo by’uyu mwaka nta muntu n’umwe uzabyitabira ndetse ko na televiziyo zitemerewe kuza gufata amashusho y’ibi birori.

Abemerewe kwitabira ibirori bya Golden Globe Awards ni abahatanira ibi bihembo kongeraho ikipe ishinzwe gutegura ibi bihembo gusa.

Abazatsindira ibihembo by’uyu mwaka bazagenda babamenyeshwa ku rubuga rwa Golden Globe no ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Abahatanira ibihembo bya Golden Globe 2022 ni aba bakurikira:

. Will Smith (Muri filime yitwa "King Richard")
. Nicole Kidman (Muri filime yitwa "Being the Ricardos")
. Lady Gaga (Muri filime yitwa "House of Gucci" )
. Denzel Washington (Muri filime yitwa " The Tragedy of Macbeth")
. Kristen Stewart ( Muri filime yitwa "Spencer")

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO